Parike y'Akagera :

Pariki y'Akagera iherereye mu Ntara y'Uburasirazuba bushyira Amajyaruguru. Izina Akagera irikomora ku ruzi rw'Akagera ruyicamo hagati.

Iyi pariki yashinzwe muri 1934 hagamijwe guha inyamaswa icyanya cyo kubamo zituje zidatinya kwicwa naba rushimusi cyangwa abandi.

Iyi pariki ifite ubuso bwa kilometero kare 1200.

Iherereye mu gace k'umurambi n'utununga karimo ubwatsi bw'umukenke bufasha inyamaswa zirisha kubona ubwatsi.

Umwihariko w'iyi Parike muri ibi bihugu byo mu karere ni uko ariyo yonyine ushobora kubonamo icyarimwe imirambi n'utununga birimo ubwatsi n'ibiti bigufi (savana) ndetse n'ibishanga, ugasangamo kandi ibiyaga n'igice cy'ishyamba ritoshye.

Ibi biyaga bituma inyamaswa zishoka zikabona amazi yo kunywa byoroshye.

Ibi biyaga birimo ikiyaga cya Ihema n'ibindi biyaga bito byinshi biri mu bice bitandukanye bya Pariki.

Muri iyi pariki harimo urufunzo rurerure ruturanye na biriya biyaga. Iyi pariki yaje kwangizwa n'abaturage bagiye bayituyemo

Nyuma Leta y'u Rwanda yafashe umwanzuro wo kwimura abaturage kugira ngo badakomeza kwangiza iki cyanya kiri mu bizanira u Rwanda amafaranga y'amahanga arufasha kwiteza imbere.

Iyi pariki irimo amako atandukanye y'inyamaswa, inyoni, ibiti, ibyatsi ndetse n'ibiyaga.